Amateka
URUGANDA RWA VOLKSWAGEN

Uruganda rwa Volkswagen ni uruganda rukomoka mu Budage rwashinzwe mu mwaka 1937 i Berlin bikozwe na German Labour Front yari ifite icyicaro muri Wolfsburg. Volkswagen mu cyongereza bisobanura “people’s car” bisobanura “imodoka ya rubanda”. Ibi byaje ubwo mu Budage bwo muri za 1930 abantu bangana n’ 1 kuri 50 b abadage ariwe wabashaga gutunga imodoka abandi basigaye bashobora kuba bakwigurira amapikipiki. Nyuma yuko habayeho gahunda za private projects mu byerekeye ibinyabiziga, ahagana mu 1934 nibwo Adolph Hitler wari uyoboye Ubudage yabyinjiragamo niko gutegeka ko hakubakwa imodoka z abantu ku giti cyabo zitwara abantu babiri imbere ndetse n abana 3 inyuma inyarukira ku muvuduko w ibirometero 100 ku isaha kugira ngo ashimangire gahunda ye yo gutunga ibinyabiziga ku rwego buri muturage aba afite iye modoka. Volkswagen niyo founding ikanaba umunyamuryango wa Volkswagen Group, Corporation iri ku rwego mpuzamahanga igenzura inganda zindi zikora amoko atandukanye y imodoka zirimo Audi, SEAT, Porsche, Lamborghini, Bentley, Bugatti, Scania, MAN, na Škoda.
Mu mwaka wa 2018 habayeho gusohora ingano y imodoka igera muri miriyoni 10.8 bikaba ari ko byari byagenze mu mwaka wawubanjirije. Volkswagen igira amashami menshi cyane mw isi ari ayo gukora imodoka cyangwa kuziteranya. Inganda zabo tuzisanga nko muri Mexico, leta zunze ubumwe z Amerika, Slovakia, China, India, Russia, Malaysia, Brazil, Argentina, Portugal,
Spain, Poland, the Czech Republic, Bosnia and Herzegovina, Rwanda, Kenya and South Africa. Kuva uru ruganda rwashingwa, ngaya amoko y imodoka agera muri za mirongo itanu (50+) rwakoze. Hari Amarok, Arteon, Beetle, Bora, Brasilia, Caddy, California, Caaravelle, Citi Golf, Clasico, Corrado, Derby, Eos, Fox, Gol, Golf, Iltis, Jetta, Karmann Ghia, Lavida, Lupo, Magotan, Multivan, Parati, Passat, Passat (North America), Passat CC, Passat Variant, Phaeton, Polo, Polo Vivo Dune, Quantum, Rabbit, Routan, SP2, Sagitar, Saveiro, Scirocco, Sharan, Suran, T-Cross, T-Roc, Teramont, Tiguan, Tuareg, Touran, Transporter, Up, Variant VII, Vento ndetse na Voyage.
MODERI ZA VW ZACURUJWE CYANE MU 2019 | ||
Rank | MODERI | IZAKOZWE |
1 | Tiguan | 910,126 |
2 | Polo/Virtus/Vento/Ameo | 706,052 |
3 | Golf | 679,351 |
4 | Jetta/Sagitar | 610,327 |
5 | Passat/Magotan | 543,706 |
6 | Lavida | 514,698 |
7 | Bora | 345,077 |
8 | T-Roc | 328,069 |
9 | T-Cross | 274,071 |
10 | Santana | 244,132 |
Uru ruganda mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa Kamena nibwo rwatangiye imirimo yarwo yo guteranya imodoka (assembling cars) mu Rwanda, aho bateranyiriza ibice by imodoka bitandukanye bivuye hanze y u Rwanda nko muri Afrika y epfo, muri leta zunze ubumwe za Amerika ndetse no muri Argentina byose byagezwa mu Rwanda bikaba byatwara iminsi 2 kugira ngo imodoka ibe irangije guteranwa. Ishami rya Volkswagen mu Rwanda ryatangaje ko mu myaka ya mbere ruzajya rukora imodoka 1 000 mu mwaka kugira ngo rube rwahaza isoko rihari. Uru ruganda kandi ishami ry u Rwanda rukora sub-brands za VW nka Polo, Passat, Tiguan, Teramont ndetse na Amarok ndetse no mu mwaka ushize wa 2019 mu kwezi k Ukwakira 29 nibwo mu Rwanda bamuritse electric Golf car (e-Golf) aho hari ubufatanye hagati ya Volkswagen ndetse na Siemens.

VW Polo

VW Passat

VW Tiguan

VW Teramont

VW Amarok
Murakoze reka duhinire aha n ah ubutaha
Mugire amahoro n umugisha by Imana!!!
-
Imyidagaduro16 hours ago
Fiancé wa Clarisse Karasira yifotoreje ku ndege ya US AIR FORCE bituma uyu mukobwa abiratira abandi karahava.
-
Imyidagaduro14 hours ago
Amafoto Shaddy Boo ashyize hanze kuri Twitter noneho arabaga ntakinya .
-
Imyidagaduro17 hours ago
Umunyamakuru wa RBA yahawe igisubizo gisekeje n’umufana we ubwo yasabaga imvura
-
Imyidagaduro23 hours ago
IBYAHISHUWE: Aisha wa Davis D yashyize ukuri kose hanze| Ibyo yavuze byose yari yishyuwe amafaranga (VIDEO)
-
Imyidagaduro9 hours ago
Dore amafoto agaragaza ubwiza budasanzwe bwa fiancée w’umuhanzi Emmy
-
Imyidagaduro12 hours ago
Ubukwe: The Ben agiye gushyira mu rugo Miss Pamella bibanire nk’umugabo n’umugore
-
Izindi nkuru23 hours ago
Umukobwa yishe nyina amuroze kugirango azajye aryamana na Se umubyara.
-
Inkuru rusange17 hours ago
Ibintu 5 bidasanzwe wamenya kuri Tanasha wabyaranye na Diamond Platnumz