in

Uri umugore udasanzwe! Umukunzi wa Miss Naomi yamutereye imitoma mu miturirwa y’i Dubai

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane saa sita z’ijoro zicyuzura Neza ,ubwo ni ukuvuga ko twari twinjiye ku itariki  5 Mutarama 2023 , itariki ihura Neza n’umunsi Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomi yaboneyeho izuba .

Michael Tesfay umukunzi wa Miss Naomi wari ugogereye neza isaha ya saa sita ,zikikubitamo ,yahise yifashisha urubuga rwe rwa instagram agaragariza abamukurikira urwo akunda Naomi amwibutsa ko ari umugore udasanzwe.

Michael yagize ati:” Isabukuru nziza  ku mugore udasanzwe mu buzuma wanjye  , mukuri ukwiye ibyiza  kandi ndacyifuza kugirana nawe ibihe bidasanzwe . ndagukunda” ni amagambo yashimishije Miss Naomi umaze igihe mu Rukundo na Michael .

Naomi yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo maze agira ati:”  urakoze mukunzi  , ndagukunda bihebuje ,

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo Miss Naomi yahishuye ko yerekeje mu rugendo rwo kwizihiza isabukuru ye , aho we na Michael bari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu I Dubai .

Urukundo rwa Michael na Naomi rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 ,ubwo bagaragaraga barikumwe mu muhango wo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Miss Naomi n'umukunzi we bari i Dubai
Miss Naomi n’umukunzi we bari i Dubai

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru y’inshamugongo; Price Kid agiye gusubira muri gereza ndetse no mu manza

Miss Uwicyeza Pamela yahishuye ibanga akoresha ngo abe mwiza mu buryo budasanzwe