in

Umwana w’umukobwa utagira amaboko akomeje gukora ibidasanzwe (AMAFOTO)

Umwana w’Umukobwa utagira amaboko ufite imyaka 11 yerekanye ibintu bitangaje ashobora gukoresha ibirenge bye bitangaza isi yose.

Imirimo uyu mwana ashobora gukoresha ibirenge bye harimo: gutwara ifarashi, kudoda, no kumena amagi mugitondo ndetse ikindi gitangaje nuko ashobora kwitegurira ifunguro rye rya mugitondo.

Sophi yabwiye Truly ari nayo dukesha iyi nkuru ati: “Ndi mu mwaka wa gatanu, nkunda cyane amafarashi, kandi mfite imbwa nshya – yitwa Baxter.” Muri videwo Sophi yerekana gahunda ye ya mu gitondo, kwambara, kugenda hamwe n’imbwa ye Baxter ndetse no gukora sandwich ikaranze mu ifunguro rya mu gitondo akoresheje ibirenge gusa.

Sophi aherutse kwiga kugendera ku ifarashi, ikintu nyina Christianne yabanje kugirira ubwoba. Christianne yagize ati: ” yakomeje gutsimbarara kandi yariyemeje, nk’umubyeyi sinari kumubuza”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Erik Ten Hag yasohoye urutonde rw’abakinnyi adakeneye muri Manchester United

Abakobwa batandaraje nta rutangira mu kirori cyo gusoza amasomo