in

Umwana w’imyaka 6 yahiriye mu nzu arapfa

Mu cyaro cya Kigo  , mu mudugudu  wa Nyendo-Mukungwe ,mu mujyi wa Masaka ,mu gihugu cya Uganda ,umwana w’imyaka 6  witwa Josephine Namuwanga yahiriye mu nzu yitaba Imana ,abandi barakomereka .

Amakuru dukesha ikinyamakuru Monitor avuga ko iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 02 Mutarama 2023 ,hagana saa yine z’ijoro ,aho ngo yatewe n’insinga z’umuriro zigatuma inzu yose ifatwa n’umuriro .

Monitor ivuga ko iyi mpanuka yatumye umwana umwe ahasiga ubuzima ,icyakora ngo umuvandimwe wa nyakwigendera witwa Zabera Katusiime we akabasha kurokoka nubwo yagize ubushye ku nda no ku maboko kwe.

Abaturanyi b’umuryango wa Mr John Nsali na Ms Annet Nambooze.nibo batabaye nyuma yo kumva urusaku rw’abatabaza bihutira gutabara icyakora ntibabasha kurokora ubugingo bw’umwana w’imyaka 6.

Nyakwigendera ngo yashizemo umwuka amaze kugezwa ku bitaro bya Masaka  , kugeza kuri ubu umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo mu gihugu cya Uganda  Mr Muhammad Nsubuga yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mwana ,avuga ko iperereza rikomeje .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

FERWAFA na MINISPORTS zigiye gutanga akavagari k’amafaranga kuri rutahizamu w’igihangange ukinira Lille yo Bufaransa maze azakinire Amavubi

Urwego rw’imikinire Heritier Luvumbu ariho rwatumye abafana ba Rayon Sports bacika ururondogoro nyuma yo kureba imyitozo ye ya mbere