in

Umwami wa Marocco yakoze ikintu gikomeye nyuma y’uko batsinze Spain

Nyuma y’uwo mukino, umutoza wa Maroc, Umunya-Maroc Walid Regragui, yagize ati: “Ni igikorwa gikomeye cyane tugezeho kandi [abakinnyi] bose bitanze, bose bagaragaje umuhate mwinshi cyane.

“Twari tubizi ko dushyigikiwe cyane kandi ibyo twabishingiyeho mu kubona ingufu zo gukina uko twakinnye muri iri joro”.

Ni igikorwa gikomeye cyane bakoze kuburyo umutoza Regragui yahamagawe kuri telefone n’Umwami wa Maroc Mohammed VI, nyuma y’uwo mukino.

Regragui yagize ati: “Ni ibintu bidasanzwe ku Munya-Maroc guhamagarwa na we [Umwami].

“Buri gihe adutera ishyaka [umwete] akanatugira inama akanadusaba kwitanga tutizigamye.

“Ubutumwa bwe buhora ari bumwe, atewe ishema n’abakinnyi kandi atewe ishema natwe ndetse ku bw’ibyo turashaka no gutera indi ntambwe no gukora neza cyane kurushaho ku yindi nshuro”.

Ku wa gatandatu, Maroc izakina na Portugal mu mukino wa kimwe cya kane.

Portugal, mu 2016 yatsindiye igikombe cy’Uburayi – Euro 2016, igeze kuri uyu mukino nyuma yo kunyagira Ubusuwisi ibitego 6-1.

Kuri Hakimi, wavutse mu muryango w’amikoro macye kandi akaba avuga ko ababyeyi be bitanze cyane ndetse bakagira n’ibyo badaha abavandimwe be kugira ngo we agere aho ageze ubu, avuga ko buri munsi aba aharanira kubarwanirira ishyaka, nkuko bitangazwa na ESPN FC.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Junior Multisystem ahishuye umuntu wamugonze bikamuviramo kumuca ukuboko(Videwo)

Mbega umukobwa ufite ubwiza nk’ubwa mama we! Umunyamakuru Rigoga Ruth yifurije isabukuru y’amavuko umwana we w’umukobwa(Amafoto)