in

Umuvugo – Ishusho Ya Zahabu

Umuvugo – Ishusho Ya Zahabu

Namaze imyaka mwirukaho,
Mbona ari mwiza bitavugwaho,
Mbura agatambwe ngo mugereho,
Mva mu birotwa mbona ibiriho.

Bombe iri mu ishusho ya zahabu,
Yari inturikanye ndi muto nyabu.

Mutima wange utajya unyumvira,
Karaga ibinga ufata n’inzira,
Tujye gushima Imana nzima,
Inkijije igini ntararisoma.

Byinshi cyane ushamamarira,
Shishoza ubone kubyirukira,
Ni byo birinda amaso kurira.

Ndeka nisubirire imuhira,
Nkubwiye ukanga ndakureka,
Mwarimu mwiza ni ingaruka.

Ubuvandimwe Bwacu
– Ni cyo gisigo cyacu

Source: Wanditswe na Mizero Lambert

Written by Mizero Lambert

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787868796

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Prime izahabwa abakinnyi ba Rayon Sport nibatsinda Al Hilal Benghazi akomeje gukanga benshi

Mu gakanzu keza gaciye bugufi kamugaragaza nk’umubyeyi, Umukinnyi wa Filime Pascaline yigaruriye imitima y’abakoresha urubuga rwa Instagram (AMAFOTO)