in

Umutoza wa RBA FC Kwizigira Jean Claude yatanze ubutumwa ku bafana b’iyi kipe nyuma yo gutsindwa bandagajwe na Cetraf Fc(Amafoto)

Ikipe y’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA FC, nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’uruganda rwa Cetraf mu mukino wa gishuti wabaye ku wa gatanu bikaze kurangira Cetraf FC itsinze RBA FC ibitego 3-1, umutoza wa RBA FC yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kubashyigikira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Kwizigira Jean Claude utoza RBA FC yagize ati “Nasabaga abakunzi ba RBA FC kuzaza kudushyigikira mu mukino wo kwishyura uzaba mu kwezi gutaha.

Ibyishimo niyo ntego, intsinzi izarara i Kigali. Murakoze cyane, kunda cyanee.” Umukino wo kwishyura uzaba mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

Dore amafoto yaranze umukino ubanza:

Abatoza ku mpande zombi basuhuzanya

 

 

Abakinnyi 11 ba RBA FC

 

Abakinnyi 11 ba Cetraf FC

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo guterwa ishoti n’abafaransa, Zinedine Zidane yanze akandi kazi karyoshye

Mu Rwanda : umusore na nyina bishe se bamuziza ingurube