in

Umutoza Mohammed Adil yamaganiye kure icyifuzo cy’ubuyobozi bwa APR FC ahishura icyaha gikomeye yakorewe kizatuma adatanga imbabazi

Umutoza Mohammed Adil Erradi ukomoka mu gihugu cya Morocco akaba anafite Ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ntabwo ashaka kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa APR FC ngo abe yasesa amasezerano mu buryo bwemewe n’amategeko.

Tariki 14 Ukwakira 2022, nibwo Mohammed Adil Erradi yahagaritswe ukwezi muri APR FC bitewe n’uko yari amaze igihe agaragaza imyitwarire mibi iteza imidugararo mu ikipe, ibi bihano byarangiye tariki 14 Ugushyingo ariko uyu mutoza yanga kugaruka mu kazi.

Impamvu nyamukuru yatumye umutoza Mohammed Adil Erradi atagaruka mu kazi ni uko avuka ko yasuzuguwe bikomeye kandi amakosa ashinjwa akaba atayemera.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ubuyobozi bwa APR FC buheruka kubaza umutoza Mohammed Adil Erradi impamvu atagarutse mu kazi maze abasubiza ko bazakiranurwa na FIFA nyuma y’uko batamuhaye agaciro yari akwiye.

Uyu mutoza kandi bivugwa ko atifuza kuba yasesa amasezerano nk’uko ubuyobozi bwa APR FC bubyifuza ahubwo yifuza kuzarenganurwa na FIFA akaba yahabwa amafaranga arenga miliyoni 570 z’Amanyarwanda.

Adil yari yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019; yerekanywe nk’umutoza wayo mukuru mu ntangiriro za Kanama muri uwo mwaka.

Uyu Munya-Maroc yasimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.

Mu myaka itatu amaze muri APR FC, Adil Erradi Mohammed w’imyaka 44 yafashije iyi Kipe y’Ingabo kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.

Agahigo kandi yagezeho ni ako gufasha APR FC kuzuza imikino 50 itaratsindwa, aho we ubwe yatsinze 49, yiyongera kuri umwe watojwe na Jimmy Mulisa wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Zlatko.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mikino y’igikombe cy’isi Arabia Saudite yandangaje Arigantine ya Messi

Umugabo yahuye n’uruva gusenya ubwo yabikuzaga amafaranga ku cyuma cya ATM(Video)