in

Umunyarwanda Muhemedi Salehe wabaye kimenyabose mu Rwanda kubera ibintu yakoze amaze kugirwa Umunyarwanda, yavuze icyatumye abikora ni uko maze abantu babona ko u Rwanda rutemba amata n’ubuki

Umunyarwanda Muhemedi Salehe wabaye kimenyabose mu Rwanda kubera ibintu yakoze amaze kugirwa Umunyarwanda, yavuze icyatumye abikora ni uko maze abantu babona ko u Rwanda rutemba amata n’ubuki.

Muhemedi Salehe usanzwe akomoka mu Buhinde, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ubwo yari amaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ahitamo gupfukama ashima Imana ndetse ayiha icyubahiro.

Uyu mugabo ni umwe muri 23 bahawe ubwenegihugu kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2023 mu muhango wabereye mu Karere ka Kicukiro.

Ntibisanzwe ko abahawe ubwenegihugu bakunze gusabwa n’amarangamutima agaragarira buri wese ariko kuri uyu mugabo binagaragara ko akuze yabishimangiye akiri mu cyumba yarahiriyemo.

Akimara kurahira no guhabwa Ubwenegihugu yabaye nk’unsubira mu byicaro yarimo ariko abanza aca bugufi, arapfukama yubama hasi, yongera kureba mu kirere arambuye amaboko mu buryo bwo gushima Imana.

Ni ibintu biryoheye amaso kubona umuntu nk’uwo yishimira bikomeye kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yabwiye IGIHE ko yabonye uwo mugabo yatwawe n’amarangamutima ndetse anamuganiriza by’akanya gato amubwira akari ku mutima n’impamvu yo gupfukama kwe.

Ati “Nkurikije uko nabibonye n’ibyo twaganiriye ngo byatewe no kuba u Rwanda rumuhaye ubwenegihugu kandi yibwiraga ko bizatwara inzira nyinshi. Tuganira we yambwiye ko yatekerezaga ko bitoroshye kuba yabona ubwenegihugu kuko hari n’ubwo ibindi bihugu bidapfa kubutanga ku bantu bakuze ariko ngo yatunguwe n’uko u Rwanda rwabumuhaye ndetse mu buryo butatinze.”

Yakomeje ati “Nubwo twamaranye umwanya muto biriya byaturutse ku kuba azi ko ko kubona ubwenegihugu bitoroshye ariko kuba u Rwanda rwita kuri buri wese, ngo yatekerezaga ko bitashobokaga kububona.”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore b’i Nyarugenge bakomeje kwitwa injajwa n’abakobwa bangana maze barangiza bagashyira imbere abasaza bakuze kubera ibintu abo basaza bazi gukora neza abasore badashora gukora -VIDEO

Abakinnyi 11 Rayon Sports iraza kubanza mu kibuga bashobora kuza kunyagirwa n’Inzahucye za AS Kigali