in

Umunyamakuru ukunzwe cyane yinjiye muri Cinema Nyarwanda.

Umunyamakuru w’imyidaguduro ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda, ukorera Isibo Tv, muri the Choice live, Philbert Nizeyimana uzwi nka DJ Phil Peter avuga ko yamaze kwinjira muri cinema nyarwanda.Ndetse avuga ko agiye kugaragara muri filime y’uruhererekane bise ‘Komisineri’.

Iyi filime igiye gutangira kujya hanze, igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare basanzwe barubatse amazina muri sinema.

Mu bakinnyi bazagaragara muri filime ‘Komisiyoneri’ harimo nka; Ngabo Leo (Njuga) wamenyekanye muri Seburikoko, Ndimbati uzwi muri Papa Sava,Phil Peter nyirizina, n’abandi benshi.

Nubwo iyi filime izajya ica kuri Phil Peter Tv, ariko ngo ntabwo ari iye gusa ahubwo afite ikipe bafatanyije.Phil Peter yagize ati “Ni filime izajya itambuka kuri shene yanjye ya YouTube, ariko si ukuvuga ko ari iyanjye. Nyihuriyemo n’abantu benshi gusa ni nziza nibaza ko abakunzi ba sinema nyarwanda bazayikunda.”

Uyu musore yavuze ko iyi filime ari igitekerezo yagiranye n’inshuti ze bakagishyira mu bikorwa mu rwego rwo gushyigikira iterambere rya sinema nyarwanda.

Ati “Sinema nyarwanda iri gutera imbere, buri wese yakwishimira urwego igezeho. Natwe rero tuje kugira itafari ryacu dushyiraho.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Yassipi yasabye umubyinnyi Jojo Breezy ko yamubera umukunzi kuri Saint Valentin

Ibya Rayon Sport birarangiye nyuma yo kunanirwa kwishyura ubukode