in

Umunyabigwi Jimmy Gatete yazamuye amarangamutima y’abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kuyivuga imyato

Rutahizamu Gatete Jimmy yatangaje ko ikintu gikomeye atazibagirwa ubwo yari umukinnyi wa Rayon sports, ari uburyo yatungwaga n’amafaranga yahabwaga ku myitozo ndetse na nyuma y’umukino.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo Rwanda, Gatete yavuze ko abafana ba Rayon Sports bamuhaga amafaranga menshi bigatuma adakora ku mushahara we.

Yagize ati “Amafaranga meza muri Rayon yavaga mu bafana. Sinzi ko umushahara nawukoragaho. Ndibuka ko buri mukino nacyuraga amafaranga rimwe na rimwe ugashaka kuyanga ariko umutima ayaguhanye niyo yatumaga uyafata. Amafaranga nabonaga ku myitozo na nyuma y’umukino niyo menshi kurusha umushahara.”

Jimmy Gatete yakiniye Rayon Sports kuva 1997-2001 batwarana CECAFA mu 1997 batsinze Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1. Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yongeye kuyigarukamo 2007-2009.

Gatete yakinnye imikino 42 mu ikipe y’Igihugu atsinda ibitego 25, bimugira umukinnyi watsindiye ikipe y’Igihugu ibitego byinshi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibitari byitezwe na benshi Uwase Muyango na Clapton Kibonke bagiye gukorana

Rutahizamu wa Borussia Dortmund Sebastien Haller yagarutse mu myitozo mu ikipe yahozemo ya Ajax nyuma y’uburwayi bw’ikibyimba butari bumworoheye