”Umuntu wankoze biriya iyo abishobora yari kunca n’umutwe” Ikiniga kiramufashe ubwo yavugaga ku ifoto ye yabiciye ku mbuga nkoranyambaga.
Theo Bosebabireba rurangiranwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ndetse no hanze yarwo akomeje yongeye akomoza ku mafoto ye yacaracaye ari gusinzirira mu kabari iruhande rwe hari icupa.
Ubwo yari mu kiganiro yageze kuri iyi ngingo avuga ko uwamufotoye agashyira ariya mafoto ye hanze agufashe yagutera n’icyuma cyangwa akagusiga n’uburozi ku munwa usinziriye uri wenyine.
Akomeza agira ati “Twugamye turi benshi, imvura ihise abantu barigendera. Wenda bafite n’ibindi, banagukuramo imyenda.”
Nubwo ibi byamubayeho abamuzi neza iyo ahuye na bo ntago bamukomera ahubwo bamuha pole ku byamukorewe.