in

Umukunzi wa The Ben, Miss Uwicyeza Pamella n’inshuti ze babyinnye indirimbo za The Ben bishimira umwaka mushya

Miss Uwicyeza Pamella ,umukunzi wa Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki nyarwanda yishimiye umwaka mushya arikumwe n’inshuti ze ,babyina ,banaririmba indirimbo za The Ben biratinda.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mutarama 2023 ,nibwo Miss Uwicyeza Pamella , arikumwe n’inshuti  ze Milleir Kesha , Morgan , n’abandi bakoreye ikiganiro cy’imbonankubone ku rubuga rwa instagram ya Pamella bagaragaza akanyamuneza ko gutangira umwaka mushya wa 2023 banawifuriza abantu  bagera kuri 600 bari babakurikiye.

Miss Pamella n’inshuti ze guhera ku munota wa mbere batangira ikiganiro  bifashishije indirimbo z’umukunzi we The Ben mu gususurutsa abari babakurikiye , ndetse barazibyina biratinda.

Uwicyeza Pamella yifashishije indirimbo Ihogoza The Ben yakoranye na Yvan Buravan, hamwe na Mike Kayihura , Ntacyadutanya ,uyu muhanzi yahuriyemo na Priscilla , am in love n’izindi za The Ben zitandukanye.

Miss Pamella yasezeranye mu Murenge na The Ben ku itariki 31 z’ukwezi kwa munani mu mwaka ushize , bikaba bivugwa ko indi mihango y’ubukwe ishobora kubera muri Leta Zunze Ubumwe za America uyu mwaka .

Miss Uwicyeza Pamella yifurije abanyarwanda kuzagira umwaka w'umugisha n'umunezero
Miss Uwicyeza Pamella yifurije abanyarwanda kuzagira umwaka w’umugisha n’umunezero

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yerekanye umukunzi we ufite ubumuga abantu bacika ururondogoro

Robertinho yibajijweho cyane nyuma yo kujya gusinya amasezerano na Simba yambaye imyenda yashaje yajyaga yambara muri Rayon Sports -Amafoto