in

Muhanga; Umukobwa w’umunyeshuri ukuri muto yabyariye muri gare

Umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 18 wigaga mu kigo cy’imyuga cya MTC Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, yabyariye mu bwiherero bwa gare ya Muhanga, ahita ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi we n’umwana.

Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko uwo mukobwa yabyaye umwana w’umukobwa, ubu bose bakaba bameze neza ku bitaro bya Kabgayi.

Ababonye uwo mukobwa bavuga ko yagiye mu bwiherero ku nshuro ya mbere, agarutse yishyura ushinzwe kwishyuza ubwiherero, abwira mugenzi we ko atabashije kwiherera kuko hari ikintu kimurya mu nda.

Undi na we avuga ko uwo mukobwa amaze gusubira mu bwiherero ku nshuro ya kabiri, yumviswe n’abandi bantu bari hanze y’ubwiherero ataka, maze bamwe mu babyeyi bakorera muri gare bamusanga mu bwiherero, bajya kumufasha kubyara bahita bamujyana kwa muganga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KNC yongeye kumwenyura nyuma yo kubona amanota 3 yaherukaga gukura kuri Murera

Indege yasubiye inyuma itarangije urugendo kubera inyo