in

Umukobwa Wagaragaye muri Filime ya Alliah Cool ari gukora urukundo bikavugisha benshi yagize icyo abivuga ho

Umukobwa Wagaragaye muri Filime ya Alliah Cool ari gukora urukundo bikavugisha benshi yagize icyo abivuga ho

Nyuma y’uko Alliah Cool asohoye agace gato ka filime ye yise ‘good book with bad cover’, ikintu cyagarutsweho cyane ni amashusho ayigaragaramo y’umukobwa uri gukora imibonano mpuzabitsina.

Nyuma y’uko aya mashusho agarutsweho na benshi ku mbuga nkoranyambaga Alice la boss mu kiganiro yagize ati “Nta kibazo byigeze bintera kuko ni ibintu bisanzwe, nibaza ko umuntu wese uzi ubwenge atabifata nkaho twari turi gukora imibonano mpuzabitsina kuko ntabwo byabera hariya.”

Uyu mukobwa avuga ko uretse ibyo bakinnye mu rwego rwo kugaragaza igitekerezo cyari cyanditse muri filime, ariko mu byukuri batari bukore ibyo benshi bavuze imbere ya camera n’abantu bari mu ifatwa ry’iyi filime.

Alice la boss yavuze ko uretse ku mbuga nkoranyambaga abantu be ba hafi batigeze bamubaza byinshi.

Iyi filime nshya ya Alliah Cool igiye kujya hanze itegerejwe na benshi dore ko azayinyuza ku ri Channel ye ya Youtube.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoma: Si Ubwiza Ufite, Birenze Kwirema

Ntabadafuha: Umwana wa Killa Man yakoze igikorwa kigayitse ashyigikigirwa na batari bake bitewe n’impamvu ikomeye yabimuteye (video)