in

Umukinnyi wabanzaga mu kibuga muri Rayon Sports agiye gutakaza umwanya ku buryo buhoraho nyuma y’ikosa rikomeye aherutse gukora

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana kuzongera kubona umwanya wo kubanza mu kibuga bizamugora bitewe n’uko umubare w’abakinnyi b’Abanyamahanga ugiye kwiyongera muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi kuva yagera muri Rayon Sports yagaragaje impano idashidikanywaho, gusa benshi bemeza ko umusaruro atanga udashimishije bitewe n’uko adashyiramo imbaraga ngo yitange ku rwego ruhambaye.

Amakuru yizewe ahari ni uko umutoza Haringingo Francis Christian atifuza kuzongera kuzaba yubakiye ikipe kuri Essomba Leandre Willy Onana bitewe n’uko umusaruro amuha awukemanga.

Mu mwaka ushize Essomba Leandre Willy Onana yagiye agirana ibibazo n’abafana ba Rayon Sports, ndetse akaba yaraje no gutukana ku Mbuga Nkoranyambaga ibi nabyo bikaba biri mu byatumye benshi mu bafana bamutakariza icyizere.

Essomba Leandre Willy Onana yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2021, kuri ubu asigaranye amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo n’umugore baguye mu kantu ubwo bamenyaga ko bavindimwe barabyaranye

Hamenyekanye abakinnyi babiri ba Rayon Sports bakundwa bikomeye n’umutoza Ben Moussa wa APR FC