in

Hamenyekanye abakinnyi babiri ba Rayon Sports bakundwa bikomeye n’umutoza Ben Moussa wa APR FC

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yamaze gusaba ubuyobozi kuzagura umuzamu Hakizimana Adolphe na Nishimwe Blaise ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye.

Ni kenshi byagiye bivugwa ko Hakizimana Adolphe na Nishimwe Blaise bifuzwa bikomeye na APR FC, gusa bikarangira Rayon Sports yanze kubarekura ngo basinyire mucyeba.

Amakuru yizewe twamenye ni uko umutoza Ben Moussa yabwiye ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu ko Nishimwe Blaise na Hakizimana Adolphe ari abakinnyi beza bashobora kuzamufasha mu mwaka utaha w’imikino mu gihe azaba akiyitoza.

Ben Moussa yageze muri APR FC ari umutoza wungirije Mohammed Adil Erradi, nyuma y’uko Adil agiye Ben Moussa yahise asigarana inshingano zo kuba umutoza mukuru aho azungirizwa na Jamel Eddine Neffati na Pablo Morchon.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wabanzaga mu kibuga muri Rayon Sports agiye gutakaza umwanya ku buryo buhoraho nyuma y’ikosa rikomeye aherutse gukora

Ten Hag n’abasore be bakomeje kugaragaza ko Manchester United ari umuriro wo kotera kure