in

Umuhanzikazi yagerageje kwiyahura asimbutse muri etaje ya 2 ahunga umukunzi we.

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Zambia ariko wabaga mu Budage witwa Cassy Nyemba yavunitse imbavu,umugongo n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye ubwo yahungaga umukunzi we babanaga washakaga kumwica.

Cassy Nyemba w’imyaka 39 wari utwite inda y’amezi 3 yahanutse kuri etaje ya 2 y’inyubako yarimo gukubitirwamo n’umukunzi we w’imyaka 60 wanagerageje kumwica nkuko amakuru abitangaza.

Ambasaderi wa Zambia mu Budage witwa Anthony Mukwita yavuze ko uyu mugore yahanutse kuri iyi nyubako ntiyapfa, ubwo yahungaga uyu mukunzi we wamukubise cyane yarangiza akajya gushaka icyuma ngo akimutere amwice.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo ngo mu masaha y’ijoro uyu mugore yakangutse asanga uyu mukunzi we ari kugerageza kumuniga.

Iperereza ryakozwe na polisi ryavuze ko uyu mukunzi wa Nyemba utavuzwe amazina yakoresheje umugozi mu kugerageza kumuniga.

Nyuma yo kugerageza uyu mugozi bikanga,yahise atangira kumuheza umwuka akoresheje umusego nabwo uyu mugore wari utwite amubera ibamba kugeza ubwo yamurekuye ajya gushaka icyuma cyo kumutera.

Uyu mugore yahise abona imbaraga zo guhunga ariko ngo ibaraza ryo ku igorofa rya 2 ry’inzu barimo niryo yabonye yakwitabaza ngo acike niko gusimbuka.

Ababibonye bavuze ko Nyemba yasimbutse aturutse ku igorofa rya 2 ry’inzu ryareshyaga na metero 9 yikubita hasi arangirika cyane.

Abantu bahise bahamagara Ambulance yo gutwara uyu mugore nubwo yari yavunaguritse kubera kugwa nabi.

Ubwo uyu mugore yarimo kwitabwaho,uyu mugabo wamukubitaga yahise yiyahura aturutse kuri etaje ya 13 y’inyubako yabanagamo na Nyemba ahita apfa.

Uyu mugore umerewe nabi cyane yatumye ambasaderi Mukwita asaba polisi y’Ubudage kongera imbaraga abagore bakunze guhohoterwa muri iki gihugu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imwe mu mico abagabo bagira igakurura abagore cyane.

Ubutumwa bwuje urukundo wakoherereza umukunzi wawe ukibyuka akirirwana akanyamuneza.