Umuhanzi Lil Wayne wanyomoje urubuga rwa google avuga ko amafaranga miliyoni 150 z’amadolari uru rubuga rujya ruvuga ko afite iyo abantu bari kubishakisha ,ari ntayo afite ahubwo ko wenda bavuga ko we ku giti cye ariko gaciro ke.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Culture Millenials ,Lil Wayne yakuyeho uruijijo ku bibaza ko akize nkuko urubuga rwa google rujya rubyerekana , avuga ko amafaranga bavuga ko afite adasatira mu byukuri we ayo azi afite kuri konte ye, cyakora avuga ko ahubwo ayo google ijya ivuga ko afite amutera imberaga mu byo akora bya buri munsi.
Iyo ushakishije ku rubuga rwa google ingano y’amafaranga umuhanzi muri Leta Zunze Ubumwe za America Lil Wayne atunze bakwereka ko abarirwa muri miliyoni 150 z’amadolari ya America.
