in

Umuhanzi Harmonize yikomye Diamond Platinumz amushinja kumusenyera.

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali [Harmonize], yibasiye Diamond Platinumz maze atangaza ko ari we watumye atandukana n’uwari umugore we, Umutaliyanikazi w’umukinnyi wa filime Jacqueline Wolper batandukanye bitewe n’uko yamutendekaga ndetse ko yari afite inyota yo kuryamana na Diamond.

Harmonize akiri kumwe na Jacqueline

Ibi Harmonize yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 09 Kanama 2020 mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi wa Dodoma muri Tanzania, aho yanavuze ko umukunzi we mushya Sarah Michelotti yitegura kwibaruka.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe yavuze ko yahamije isezerano rye n’uyu mugore we Sarah amaze ukwezi kumwe amuteye inda kandi ko atamukurikiyeho amafaranga nk’uko benshi babyumvise.

Harmonize yavuze ko icyemezo cyo gutandukana na Jacqueline Wolper kitahutiyeho, kuko yabanje gukusanya ibimenyetso byagejeje ku ndunduro y’urukundo rwabonekaga mu maso ya buri umwe.

Ngo icyashyize iherezo ku rukundo rw’abo ni uko Jacqueline yakomeje kugaragaza inyota yo kurara mu buriri bumwe n’umuyobozi wa Label ya WCB, Diamond Platnumz.

Harmonize avuga ko bari mu birori mu nzu ya Diamond, uyu mukobwa Jacqueline yakomeje kugaragaza ko yifuza Diamond ndetse agakora ibimenyetso byagiye bigaragarira buri umwe.

Ngo Jacqueline yabwiye Diamond ko yemeye gukundana na Harmonize, kugira ngo azabone uko amugeraho [Diamond baryamane].

Harmonize kandi yavuze ko atigeze yifuza kuvuga kuri ibi bintu, ariko yagiye ababazwa n’uko Jacqueline agenda avuga ko yarongoye umuterankunga [Sarah].

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben na Miss Pamella bararanye muri Hotel iri ku mazi

Amwe mu mafoto utabonye ya Miss Vivine upima ibiro 220 .