in

Umugabo yishe umugore we akase umuhogo imbere y’abana babo

Umugabo yateye icyuma umugore we mu muhogo kugeza apfuye imbere y’abana be igihe batonganaga bapfa imyitwarire y’umugabo itari myiza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Ukwakira, Polisi yasanze Byanca Cruz w’imyaka 26 yapfiriye mu nzu iri mu Ntara ya Volusia, muri Floride muri America, nyuma y’uko umwana w’umuhungu w’imyaka 10 amaze kubabazwa n’ayo mahano yirukiye mu baturanyi be baturanye kugira ngo abone ubufasha.

Se w’umuhungu Oscar Salazar w’imyaka 31, yaje gusangwa afite ibikomere ku ijosi, nyuma apfira mu bitaro. Umuyobozi w’akarere ka Volusia, Mike Chitwood, yabwiye abanyamakuru ati: “Iyi ni inkuru rwose, ni inkuru ibabaza umutima.”

Uyu muyobozi yanditse ku rubuga rwa twitter avuga ko abana bazakenera “urukundo n’inkunga nyinshi” mu baturage anemeza ko ibiro bye bizashyiraho gahunda n’umuryango kugira ngo abo bana babone ibyo bakeneye byose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Phil peter avuze imva n’imvano y’amafaranga Alliah Cool yubakishijemo inzu yavugishije benshi

Breaking news: Rutahizamu w’umufaransa wamenyekanye mu ikipe ya Bayern Munich asezeye kuri ruhago