in

Umugabo yashatse kwigana Daniel wo muri Bibiliya ajya mu rwobo rw’intare|ibyamubayeho ni akumiro.

Umuhanuzi wo muri Nigeria witwa Daniel Ebodunrin ari mu bantu bavugwa cyane mu mujyi wa Ibadan muri Leta ya Oyo muri Nigeria kubera ukuntu yahaze amagara ye akinjira mu nzu yororerwamo intare ashaka kwigana Daniel wo muri Bibiliya.

Nkuko inkuru zo muri Nigeria zibitangaza,uyu mugabo yakoze ubu bwiyahuzi mu mwaka wa 1991 ubwo yari yasuye ahororerwa inyamaswa,University of Ibadan Zoological garden.

Kubera ukuntu uyu mugabo yari yaracengewe n’inkuru yo muri Bibiliya ya Daniyeli wajugunywe mu rwobo rw’intare akaruvamo ari muzima nawe yiyemeje kujya aho ziba zimwica zikimubona.

Nubwo ngo muri iyi Zoo habamo inyamaswa nyinshi,izi ntare ngo nizo zikurura abantu benshi kuva iki cyanya cyashingwa muri 1948 nkuko ibinyamakuru byo muri Nigeria bibitangaza.

Ku munsi uyu Daniel yapfiriyeho,iyi Zoo yari yasuwe n’abantu benshi baje kureba izi ntare ariko uyu mugabo we ngo yaje ashaka kwereka abantu ibitangaza cyane ko yari asanzwe ari umuhanuzi.

Uyu mugabo yabwiye aba bantu icyo gihe ko ashobora kubera ko Imana yakiza umuntu intare nkuko byagenze mu gihe cya Daniyeli wo muri Bibiliya.

Uyu ngo yahise asaba abarinzi kwinjira barabyanga akomeza guhatiriza ariko bigeze nyuma yinjiramo barangaye.

Uyu Daniel Ebodunrin yizeraga ko Imana ihora ku ruhande rwa ba Daniyeli kugeza nubu ari nayo mpamvuyakomeje gutekereza kuzajya aho intare ziba ngo ahakorere ibitangaza.

Uyu mugabo wari wambaye ikanzu y’umutuku afashe na Bibiliya nini,yinjiye muri iri senga ry’intare hanyuma atangira gusoma Bibiliya cyane.

Ikinyamakuru OldNaija kivuga ko yavugaga cyane ngo “Jah,Jah,Jah”,byatumye izi ntare zigira mu nguni y’inzu zarimo.

Uyu mugabo yaje gukora ikosa arazegera niko kumusimbukira ziramufata ziramushwanyaguza arapfa.Abarinzi bagerageje gutabara biba iby’ubusa.

Bibiliya ivuga ko uyu Daniyeli yajugunwe mu rwobo rw’intare n’abantu bamugiriye ishyari ariko kubera ko yubahaga Imana cyane yohereza umumarayika abumba iminwa y’intare ntizamurya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa, waba wibaza impamvu umusore mukundana atagushyira mu rugo? Dore ibyo wakora.

Umukobwa w’indaya yagiye kuryamana n’umukiriya we atungurwa no gusanga ari papa we umubyara