in

Ukwezi kwa buki: Miss Naomie n’umuvandimwe we ibyishimo byabarenze barikumwe n’abakunzi babo Dubai

Mu ifoto ibagaragaza bombi mu byishimo baba barikumwe n’umuvandimwe bazengurutswe n’urukundo, umwe ari kumwe n’umugabo we, undi ari kumwe n’umukunzi we bari mu bwato mu mazi magari, birebera ibyiza nyaburanga bitatse umujyi w’ubucuruzi wa Dubai.

Mu mpera za 2022 ni bwo Loana na Carlos biyemeje kubana akaramata nyuma yo gukundana bucece igihe kitari gito. Ni mu gihe Miss Naomie na Michael Tesfay bo muri Mata 2022 ari bwo batangarije isi yose ko bari mu rukundo.

Kuri ubu aho Naomie ari, na Michael aba ahari, ndetse batangiye kugenda bafatanya mu mishinga itandukanye bigaragara ko urukundo rwabo rurenze kwishimisha ahubwo bagana ku kubana akaramata igihe kibibemereye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nta mazi yibagirwa iwabo wa mbeho! Twizerimana Onesme agiye gusubira kubiryo yasize nyuma yo kwirukanwa muri Police FC

Alliah Cool nyuma yo kuzuza inzu ya Million 500Frw yatangaje ibanga ryo gukabya inzozi