in

Uko byari bimeze i Kibeho ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Amafoto)

Tariki ya 15 Kanama ya buri mwaka ni umunsi mukuru ukomeye w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya. Kuri uyu munsi, Abakirisitu batandukanye baturutse imihanda yose bateraniraga i Kibeho ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya gusa kuri uyu munsi kubera icyorezo cya Covid-19, ntabwo i Kibeho habashije guteranira abantu benshi. Hari abantu bake bigaragarira amaso.

Muri misa eshatu zabereye i Kibeho kuri iki cyumweru, buri imwe yari isabwe kutarenza abantu 330, bitandukanye n’uko mbere Covid-19 itaratera byagendaga kuko misa yitabirwaga n’abantu barenga ibihumbi 50 baturutse ku Isi hose.

Musenyeri Hakizimana Célestin yavuze ko ku mugoroba ubanziriza Asomusiyo habaye misa y’igitaramo ariko gutambagiza Bikira Mariya bamuririmbira bitabashije kuba.

Ati « Asomusiyo ni umunsi udasanzwe, ni umunsi mukuru uruta indi minsi mikuru. Ni mahirwe twagize kuko misa y’igitaramo iba ku munsi ubanziriza Asomusiyo yarabaye, ikitarabaye ni ugutambagiza Bikira Mariya tumutaramira tumuririmbira, ariko twabikoreye mu mutima ».

Yashimiye Bikira Mariya ko yabafashije kugira ngo insengero zifungurwe babashe gusenga, ariko ko ibyo bitavuze ko bakora ikosa ryo kutubahiriza amabwiriza ya Leta.

Yavuze ko abifuje kwitabira misa i Kibeho biyandikishije mbere kandi uhageze wese abanza gukaraba mbere yo kwinjira, akaba yambaye neza agapfukamunwa n’amazuru akicara ahanye intera na mugenzi we.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bahavu Jannet yahaye umugabo we indege (Amafoto)

Indwara 5 zica gahoro gahoro kandi zikomeye ugomba kwitondera