in

UEL: Manchester United yatangiye kwiyambura urubwa yambitswe , Wout Weghorst yica inyota y’igitego yendaga kumwica

Ubusatirizi bwa Manchester United bwose bwatsinze

Ikipe ya Manchester United yiyunze n’abafana bayo ubwo yatsindaga ikipe ya Real Betis ibitego bine kuri kimwe mu mukino ubanza wa ⅛ muri Europa League.
Mu ijoro rya keye nibwo Manchester United yakiriye ikipe ya Real Betis mu mukino ubanza wa ⅛ mu irushanwa rya Europa League.

Manchester United yaherukaga kwandagazwa na Liverpool iyibatiza ‘ Nyandwi’ muri shampiyona , yari yaserutse muri Europa League abakunzi bayo bayitegereje.


Manchester United nayo ku munota wa 6 wonyine yari itangiye gutanga ibimenyetso, ubwo Marcus Rashford yafunguraga amazamu ku kazi gakomeye kari gakozwe na Bruno Fernandes wateye mu izamu maze ba myugariro ba Betis bakawukuramo mbere gato y’uko Rashford awakira agacenga umwe ahita atera mu izamu aba atsinze igitego cya mbere.

Abasore ba Betis nabo ntiboroheye Manchester United kuki ku munota wa 32, bazamukanye umupira bihuta cyane maze Juanmi ahindura umupira mwiza imbere y’izamu, Ayoze Pérez ayifungisha igituza ahita atsinda igitego cya mbere cya Real Betis.
Igice cya mbere kirangira impande zombi zinganya igitego kimwe kuri kimwe.

Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa Manchester United aho bakuyemo Diogo Dalot hakinjira Wan-Bissaka.
Manchester United yakomezaga kwataka ishaka igitego cya kabiri yaje ku kibona ku munota wa 52, gutsinzwe na Antony Santos.

Bruno Fernandes wagize umukino mwiza cyane

Ku munota wa 57, Bruno Fernandes yatsinze igitego cya 3 ku mupira yateye n’umutwe nyuma ya koroneri yari itewe na Luke Shaw, Bruno arasimbuka akozaho umutwe kiba kiranyoye.
Kera kabaye Wout Weghorst yatsinze igitego

Ku munota wa 82, Wout Weghorst yatsinze igitego cya 4 cya Manchester United ku mupira wari utewe na Facundo , Mc Tominau agasobyamo umuzamu wa Betis yawukuramo ugasanga aho Wout Weghorst ahagaze agahita atsinda.

Umukino urangira Manchester United itsinze ibitego bine kuri kimwe.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kajala wahoze ukundana na Harmonize, ubu aravugwa mu rukundo n’umuhanzi wo mu Burundi – AMAFOTO

“Iyo ushaka gukira ushinga urusengero” Coach Gael ureberera inyungu za Bruce melody yibasiwe nyuma ya video ye yagiye hanze akiri umu pastor ataragafata