in ,

Ubwangavu bwa Malia Obama ikibazo kuri White House !

<> on November 26, 2014 in Washington, DC.

Amakuru dukesha imbuga za internet zikomeye zirimo Radaronline na The Hollywood Gossip yemeza ko Barack Obama n’umuryango we bamaze imyaka isaga umunani muri White House  noneho ubu babuze icyo bakora ku kibazo cy’umukobwa we ,Malia Obama ufite imyaka 18 ariko ukomeje gusiga icyasha uyu muryango uyoboye iyindi mu ikomeye ku isi.

Malia Obama uri mu kiruhuko cy’umwaka umwe mbere y’uko ajya kwiga muri Kaminuza ya Harvard amaze kugaragara ubugira gatatu ari mu bikorwa bigayitse.

Igikorwa cyambere kigayitse yagikoreye mu  iserukiramuzo rya  Lallapalooza  ubwo yagaragaraga atumura agatabi  nyuma akaza gufotorerwa i philadelphia yicaye inyuma y’inkono itumurirwamo Marijua  ndetse ku ncuro iheruka ni ejobundi ubwo ifoto yakwirakwirwaga kuri Internet imugaragaza n’inshuti ze  bari iruhande rw’ameza yuzuye inzoga n’ibikombe byo kuzinywesha ndetse amwe mu macupa y’inzoga byagaragaraga ko yamaze kwiranguzwa.

 

Kubw’ibi Radaronline ivuga ko amakuru yizewe ifite ayihamiriza ko bamwe mu nshuti ze za hafi  batangiye kuvuga ko bishoboka yashakirwa ubufasha bwa muganga byihuse ndetse Ubwanditsi bwa The Hollywood gossip bwo bwibaza niba bizarangira ajyanywe mu nzu z’abafite ibibazo byo mu mutwe (Rehab). (The Hollywood Gossip iti” Malia Obama: Headed to Rehab?!

 

Hagati aho Radaronline yo ivuga ko  amakuru aturuka ku bantu yizeye yemeza ko Obama w’imyaka 55 yabuze icyo akora ,kuko ngo yagerageje guhanura umukobwe we,ugeze mu gihe cy’ubwangavu ariko umukobwa we akavunira ibiti mu mwatwi .Ngo nubwo atagira ikibi agirira umwana we,ngo kuri ubu ntabwo Malia akizera ibyo amubwira  ijana ku ijana.

Image result for malia Obama angry

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mi nafurahi by Khaliban na Baume

Impinduka zidasanzwe mu itangwa ry’igihembo cya Ballon D’Or (Messi na Cristiano akabo kashobotse)