in

Tangira umunsi wawe wirinda aya makosa maze wirebere ibikubaho

Good Morning. Wellslept Black Man Turning Off Alarm Clock Waking Up Lying In Bed In Modern Bedroom At Home. Early Awakening, Time To Get Up Concept. Selective Focus

Tugiye kurebera hamwe amakosa wakirinda buri gitondo bigatuma wiriranwa akanyamuneza kuko ibyishimo no guseka aribyo soko yo kuramba no kugera ku munezero w’ubuzima bwa buri munsi.

Kwihutira kubyukira ku byuma by’ikoranabuhanga: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi bitewe n’umuvuduko w’iterambere isi yacu igezemo ariko ni rimwe mu makosa akomeye ananiza umubiri. Harimo kubyukira ako kanya kuri telefoni usoma ubutumwa bugufi, ku mbuga nkoranyambaga, ku mashini y’akazi ukiva mu buriri.

Kuguma mu kizima bwacyeye: Hari abantu bahitamo ko icyumba baryamamo kiba kijimye bitewe n’amarido atandukanye baba bashyizemo. Hari rero n’ababikora kugira ngo urumuri rw’umucyo rutazajya rubakangura mu gitondo igihe bukeye agikeneye gusinzira. Ibi sibyo kuko ari ukuvuna umubiri wacu kandi uba ukeneneye ruriya rumuri rwa mu gitondo.

Kubyuka vuba vuba igihe ukangutse: Iri ni rimwe mu makosa ananiza umubiri umunsi wose igihe ukangutse ugahita ubaduka vuba na bwangu. Ibi bituma amaraso yirukanyira mu maguru bikaba byanagutera umuvuduko w’amaraso ukabije, isereri n’ibindi. Abashakashatsi bajya inama zo kubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora no kunanura umubiri.

Gukangurwa n’inzogera cyangwa reveille: Abantu benshi bahitamo gukangurwa n’isaha cyane cyane bashyira mu matelefoni yabo ikaba yavuga igihe runaka bitewe n’uko babishatse.

Iki ni ikintu kibi cyane kinaniza umubiri umunsi wose. Abahanga batubwira ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi atagombeye gushyiraho ubundi buryo nk’ubwo.

Kutoza amenyo: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu batari benshi ariko rikomeye cyane kuko ubyutse ntusukure amenyo wiriranwa uburyaryate mu kanwa butuma umubiri wirirwa wumva utameze neza.

Koza amenyo ukimara kunywa ibintu byifitemo acide: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi iyo bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo(Petit dejeunner). Ku bakoresha ikawa , amazi arimo indimu n’ibindi biribwa birimo acide mu ifunguro rya mu gitondo bagirwa inama ko bajya basukura amenyo yabo nyuma nibura y’iminota mirongo ine bamaze gufata iryo funguro.

Kudakora imyitozo ngororamubiri: Siporo ya mu gitondo niyo iruta izindi twakora ku yandi masaha y’umunsi kuko ariyo ituma umuntu atiyongera ibiro uko yiboneye. Iyi myitozo yoroheje ikorwa igihe uvuye mu buriri ituma umuntu yiriranwa akanyamuneza umunsi wose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Undi mugeni yihaye kubyinira imbere y’abantu ikibuno yari yambaye kiragwa

Ngororero:Indwara y’amayobera yitwa “Tetema” iri kuvuza ubuhuha mu bigo byamashuri, uburyo ifata biteye ubwoba