in

Sobanukirwa : Siporo ya KEGEL uko ikorwa n’akamaro kayo

Kegel ni sport twakita siporo yo kunyunya. Aha uyikora aba anyunyira imikaya y’igice giherereye hagati y’amatako n’urukenyerero, ni ukuvuga ahaherereye imyanya ndangagitsina.

Habaho siporo zitandukanye kandi buri siporo ikaba ibereyeho gutuma umubiri ukora neza ndetse nyirawo akagira ubuzima bwiza.

Nubwo abazi iyi siporo bazi ko ari siporo y’abagore gusa ariko n’abagabo ibagirira akamaro nkuko tubibona muri iyi nkuru.

Kuki twakora sport ya Kegel?

Nkuko hejuru twabivuze ari abagabo ndetse n’abagore iyi siporo ibagirira akamaro.

Hari impamvu nyinshi zituma imikaya yo kuri kiriya gice icika intege. Muri zo, ku bagore twavugamo gutwita, kubyara, izabukuru no kubyibuha. Ibi bituma imikaya ifashe inda, uruhago n’amara icika intege, nuko bikaba byatsikamira igitsina cye maze bigatera kuba atabasha guhagarika inkari.

Ku bagabo impamvu nyamukuru itera iyo mikaya gucika intege ni izabukuru nabo bikabatera kutabasha gufunga inkari no kwituma, bikarushaho gukomera iyo umugabo yabazwe porositate.

Ni gute namenya imikaya ngomba kunyunyira?

Iyo ugitangira iyi siporo bishobora kukugora kumenya imikaya ugomba kunyunyira.

Ku bagore hari uburyo 2 wakoresha;

Uburyo bwa 1: Ni ukwinjiza urutoki rusukuye mu gitsina imbere noneho ukagerageza kurukomeza ukoresheje imikaya y’igitsina, urunyunyiramo.

Uburyo bwa 2: Ni ugufunga inkari zatangiye kuza cyangwa kugerageza gufunga umusuzi.

Iyo mikaya ibigiramo uruhare niyo ukoresha siporo ya Kegel.

Ku bagabo naho ushobora kwinjiza urutoki mu mwoyo ukagerageza kurufungiramo ukoresheje imikaya y’ikibuno.

Ushobora kandi nanone gufunga umusuzi cyangwa inkari zatangiye kuza.

Iyo mikaya niyo ukoresha Kegel

Uko bikorwa

Mu gutangira shaka ahantu wicara cyangwa uryama ugaramye, gusa uko ubimenyera uzasanga ntaho utakorera iyi siporo.

Ya mikaya yikanye ubare kugeza kuri 3, uyirekure nanone ubare kugera kuri gatatu, ubisubiremo inshuro 10.

Ibi ubikore 3 ku munsi.

Uko ugenda umenyera ugenda uzamura inshuro ubara zikava kuri eshatu zikagera ku icumi.

Akamaro

Ku bagabo

  • Iyi siporo igira akamaro ku bagabo bagira ikibazo cyo gucikwa n’inkari cyangwa bashobora kuba bakinera, mu gihe batinze kujya ku musarane.
  • Ifasha kandi mu kurwanya kujojoba udukari nyuma yo kunyara. Ikanafasha mu gutinda kurangiza no gushyukwa neza bitari amazinga

Ku bagore

  • Iyi siporo ifasha abagore batwite n’abamaze kubyara kuba babasha gufunga inkari ntizibacike
  • Ifasha abagore bacikwa n’inkari iyo basetse, bakoroye cyangwa bitsamuye
  • Inafasha kandi abagore bababara mu gukora imibonano, ikanafasha abagore gushimisha abagabo mu mibonano kuko babasha kwegeranya imikaya y’igitsina mu mibonano
N’abatwite barayemerewe

Icyitonderwa

Niba nyuma yo gukora iyi siporo uri kubabara mu nda cyangwa umugongo bivuze ko wakoze siporo nabi ukaba wanakoresheje imikaya y’inda kandi yo igomba kudakora.

Imikaya y’inda, ibibero, amatako n’umugongo igomba kuba irekuye mu gihe ukora iyi siporo.

Ikindi ntuzarenze inshuro zavuzwe kuko wananiza iyo mikaya icyo wayifuzagaho ntikigerweho.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

🚨 Inter Milan isinyishije umunyezamu mushya

Umukobwa Yafashwe Ari Kurebera Filime Z’urukozasoni Mu Kazi