in

🚨 Inter Milan isinyishije umunyezamu mushya

Umunyezamu wa Ajax André Onana amaze gusinyishwa na Inter Milan yo mu gihugu cy’Ubutaliyani nkuko Fabrizio Romano abitangaje.

Uyu mwanzururo hagati y’impande zombi wafashwe mu mezi ashize Kandi birasobanutse, Onana ubwe ashaka kwerecyeza muri Inter Milan nk’ikipe ye shya.

Kumvikana mu nyandiko byamaze kwemeranywaho ko uyu mukinnyi ufata izamu rya Ajax azerecyeza muri Inter Milan mu mwaka w’imikino wa 2022/2023 bidasubirwaho.

Hagiye havugwako ikipe ya FC Barcelona yifuza uyu muzamu, ariko nkuko Fabrizio Romano abivuze Onana we ubwe yubaha ikipe ya Barcelona nk’ikipe Yaba iyambere mu kwerecyeza yo ariko ntiyigeze avuga ko ikipe ya Barcelona ariyo kipe iza imbere y’izindi kwisonga mu kwerecyeza yo, nkuko uyu munyamakuru yabibwiwe.

Onana yagiranye amasezerano mu magambo na Inter Milan kuva mu mpeshyi ishize y’igura n’igurishwa ry’abakinnyi Kandi yiteguye gusinya amasezerano vuba igihe cyose bizaba byemewe cyane cyane mw’isoko ryo mu kwezi kwa mbere.

Iyerecyeza rya Onana muri Inter Milan rimaze kurangira nkuko Fabrizio Romano agize ngo HERE WE HO 🌟.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: umukobwa amaze imyaka 31 aba mu mashyamba arisha ibyatsi nk’inyamaswa||ababyeyi be bashaka ko apfa (Video)

Sobanukirwa : Siporo ya KEGEL uko ikorwa n’akamaro kayo