in

Sobanukirwa n’uturango ubona kuri network za telefone yawe 5G, 4G, 3G, 2G, H, H+, na E

Sobanukirwa n’uturango ubona kuri network za telefone yawe 5G, 4G, 3G, 2G, H, H+, na E

Ubusanzwe umuntu wese ukoresha smartphone ibi bintu arabizi, 5G, 4G, 3G, 2G, H, H+, E ibi birango buri gihe bizaho iyo ufunguye data ugiye gukoresha internet.

Reka duhere kuri 1G, iyi izwi nka G gusa, kubatazi igisobanuro kiyi G isobanura Generation. Iyi 1G yabaga iri kuri telefone za Kera ndetse niyo yakozwe bwambere havumburwa internet, yagenda gake cyane kuburyo washoboraga gufungura ibintu bigafunguka hashize iminota 30. Ubwo iyi yitwaga First Generation. Iyi yatangiye gukora neza mu 1979.

2G second Generation, iyi yaje ije gukemura ibibazo first generation yagiraga, biromo umuvuduko muke ndetse no gucikagurika kw’amamarezo, iyi yaje ari igisubizo kuko yo yasaga nk’iyihuta kurenza 1G ndetse yatumye 1G yibagirana,  iyi 2G yabaga ihagarariwe na E, hejuru kuri telefone yawe hazaho E iyo uri gukoresha 2G, gusa iyi nayo ntabwo yihutaga nkuko abantu babishakaga. Iyi yatangiye gukora 1991 ikaba izarangira muri 2033, iki gihe nta muntu uzaba akiyibona muri telefone ye.

3G yaje ije gukemura ibibazo bya 2G, iyi yaje yihutaga kurenza 2G ndetse yakoreshejwe igihe kinini ugereranyije n’izindi, iyi yabaga ihagarariwe na H, network zaba nyinshi ikaba H+, iyi yarihutaga kuburyo yatumaga abantu benshi batinubira internet ndetse kugeza n’ubu abenshi baracyayikoresha. Iyi nayo izarangira muri 2033,  yatangiye gukoreshwa guhera 2001.

4G iyi yo yaje buri muntu ayibonamo igisubizo ndetse bamwe ntibiyumvishaga ko hari indi izaza iyirenze kubera umuvuduko wayo, iyi yaje nayo ije gukemura ibibazo byo gutegereza byabonekaga muri 3G, ndetse iyi 4G niyo isi yose iri gukoresha muri iyi minsi mu gihe 5G itaragera hose, iyi kuyitunga no kuyikoresha byabaga bihenze ubwo yari ikiza ndetse umuntu wayikoreshaga wabonaga ari umuntu urenze gusa ubu bose basigaye bayikoresha. Iyi yakoreshejwe bwambere muri 2009 gusa isi yose yari itarayimenya.

5G, kuri ubu hagezweho 5G iyi irenze izo wigize umenya zose, iyi ifite umuvuduko mwinshi udasanzwe kuburyo iramutse ari nk’imodoka yajya ivira rimwe mu mujyi na 4G, ikagera Nyamirambo 4G ikiri munzira, ikagaruka ikayisanga munzira. Iyi yatangiye gukoreshwa muri 2018 ariko isi yose yari itarayimenya.

Muri make iyi 5Generation niyo yabayeho yiruka ndetse kuri ubu buri wese arifuza kuyitunga. ntabwo ushobora gukoresha internet kamwe muri utu turango katariho.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burimo intebe n’igitanda bidasanzwe! Gisagara havumbuwe ubuvumo budasanzwe bwakoreshwaga n’Abami ba cyera harimo na Ruganzu Ndoli (AMAFOTO)

Nyuma ya The Ben wa Pamella, undi muhanzi ugezweho yaririye imbere y’imbaga y’abantu bari baje kumureba atarama [videwo]