in

Rwanda: umupadiri yeguye asiga yanditse ibaruwa ikomeye

Umupadiri wo muri Diyosezi ya Ruhengeri witwa Niwemushumba Phocas  yeguye ku mirimo ye yari amazeho imyaka 15 asiga yanditse ibaruwa ivuga ko yabitewe no kuba yarafunguye amaso agasobanukirwa.

Mu ibaruwa uyu mupadiri yandikiye Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri , yavuze ko hari ibyo yabonye bitagenda neza muri Kiliziya Gatolike.

Phocas yasobanuye ko igihe amaze ku mugabane w’i Burayi cyamubereye icyo gutekereza, gushishoza, gufungura amaso no gusobanukirwa.Avuga ko yeguye kubera uburyarya ubwibone bikomeje kwiyongera mu murimo wa Kiliziya.

Ati:” ku bw’iyo mpamvu neguye ku mirimo yanjye y’ubusaseridoti nari mazemo imyaka 15 n’izindi nshingano nari mfite kugeza ubu.”

Padiri Niwemushumba asanzwe aba muri Autriche aho yigaga muri Kaminuza ya Vienne, ari naho yandikiye ibaruwa y’ubwegure bwe tariki ya 6 Ukuboza 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo w’i Kigali azengerejwe n’umugore we ushaka kumuca ku nshuti ze

Muhanga: Abana 2 bari munsi y’imyaka 5 basanzwe muri Nyabarongo barangije gupfa