in

Umugabo w’i Kigali azengerejwe n’umugore we ushaka kumuca ku nshuti ze

Umugabo wo mu mujyi wa Kigali yanditse agisha inama nyuma y’aho umugore we amubujije kugira umuntu ubasura mu rugo rwabo.

Uyu mugabo asobanura ko uyu mugore amuzengereje kuko yakundaga gusurwa none abantu b’inshuti ze bakaba baramushizeho.

Yagize ati:“Muraho?Njyewe madam arandembeje kabisa! Nyewe ndi umuntu ukunda abantu, kuva nkiri n’umusore iwanjye hahoraga abantu. Ariko aho nshakiye umugore abajama banjye bagiye kunshiraho kubera amategeko ye. Ngaho ngo ntawinjiza inkweto, ngaho ngo hari uburyo bwo kwicara mu ntebe, ngo ntawuvugira hejuru, ngo nta muntu uhanywera byeri ebyiri ngo bizana ubusinzi. Abantu ntibagishaka kunsura kandi iyo nagiye gusangira n’abajama nabyo biba ikibazo, ubu uru ni urugo rugiye kunca ku nshuti burundu?”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu buryo butangaje habonetse inkoko ishaje kuruta izindi ku isi, ifite imyaka yatunguye benshi 

Rwanda: umupadiri yeguye asiga yanditse ibaruwa ikomeye