in

Muhanga: Abana 2 bari munsi y’imyaka 5 basanzwe muri Nyabarongo barangije gupfa

ubuyobozi bw’umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, bwavuze ko bwatoraguye imirambo ibiri y’abana mu mugezi wa Nyabarongo.

Iyi mirambo ibiri y’aba bana bato ikaba yatoraguwe muri Nyabarongo mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Mukayibanda Prisca, yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko bitewe n’uko nta myirondoro y’abo bana bafite, agereranyije umwe ashobora kuba ari mu kigero cy’imyaka itanu cyangwa ine mu gihe undi ashobora kuba afite imyaka ibiri.

Yongeyeho ko aba bana batavuka muri uyu murenge kuko nta muturage wagaragaje ko ari abe, gusa bikekwa ko nyabarongo yabamanuye ibakuye Ngororero.

Yavuze ko kugeza ubu imirambo y’aba bana iri mu Bitaro bya Kabgayi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: umupadiri yeguye asiga yanditse ibaruwa ikomeye

Pasiteri w’umutekamutwe ,reba ibimubayeho