in

Rwanda: umugore wahoze ari indaya azengerejwe n’umugabo we nyuma yo kwakira agakiza

Umugore wahoze akora uburaya akaza kubuvamo agashinga urugo akomeje gutotezwa n’umugabo we, aho ahora amucyurira kandi yaramaze kwakira agakiza akaba yarubatse urugo.

Nk’uko uyu mubyeyi abivuga ngo nyuma yo gushyingiranwa n’umugabo we, ikibaye cyose amucyurira ko yahoze ari indaya ndetse akanabibwira abana babo.Aragisha inama y’icyo yakora.

Yagize ati:“Bakundwa muraho? Sha mfite ikibazo murugo , umugabo wanjye twahuye mbaho ubuzima bwanjye ndyoshya , iyo ubuzima bwabaga bwankubise sinaburaga umpa amafaranga nanjye nkamuha ibyishimo, gusa naje guhinduka kuko numvaga nifuza kuba umuntu mushya , dukora ubukwe ndetse nakira agakiza ,gusa umunsi kumunsi ahora abincyurira ,nagira umugabo ‘ nsuhuza akambaza ngo n’uriya yariya umukiriya wawe se?’ nataha ntinze gato wenda kubera akazi cg ambouteillage , nkajya kumva turi kumeza ndi kumwe n’abana , abana barambwiye ngo papa yababwiyeko maman yagiye kwicuruza ngo niyo mpamvu yatinze , nabyumva bikankomeretsa pe , nzakore iki koko?”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore impamvu utegetswe koga amazi arimo umunyu buri munsi

Umuhungu w’umuraperi P. Diddy yanenze se nyuma y’umuco utari mwiza amaze iminsi yiharaje