in

Umuhungu w’umuraperi P. Diddy yanenze se nyuma y’umuco utari mwiza amaze iminsi yiharaje

Christian Combs umuhungu w’umuraperi P. Diddy yanenze Se ukomeje guhinduranya abakobwa nk’imyenda avuga ko iyi myitwarire atayishima ndetse avuga ko ari urugero rubi ku bandi bagabo.

Umuhungu w’umuraperi P Diddy witwa Christian Combs yabyaranye na nyakwigendera Kim Porter yagize icyo avuga ku myitwarire ya Se ukomeje guhinduranya abakunzi cyane bigereranywa nkuko umuntu ahinduranya imyenda.

Christian Combs uzwi cyane nka King Combs mu muziki, yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru The Hollywood Unlocked cyagarukaga kuri album uyu musore agiye gusohorana na Se.

Yanababijwe ku cyo atekereza ku myitwarire ya Se w’umuherwe ukomeje guhinduranya abakobwa atereta aho kuri ubu bamaze kuba 4 ndetse Diddy aherutse gutangaza ko ibyo arimo atari urukundo ahubwo ko ari ukwinezeza.

Mu magambo ye King Combs yagize ati: ”Ku giti cyanjye sinemera ko umuntu w’umugabo yakundana n’umuntu urenze umwe cyangwa ngo ahinduranye abakunzi buri kanya. Imyitwarire ya Papa ntabwo nayivugaho byinshi kuko ni uburenganzira bwe kubikora gusa ntabwo nyishyigikiye”.

King Combs w’imyaka 24 y’amavuko yakomeje anenga Se agira ati: ”Biriya akora ntabwo bikwiriye umuntu nkawe kuko bimuha isura mbi. Ntabwo umuntu nka Papa yagakwiriye kuvugwaho ibintu nka biriya ku mbuga nkoranyambaga, ubundi yagakwiriye kuvugwaho ibindi byiza bitari uguhinduranya abakobwa”.

Umuhungu wa P. Diddy yanenze se

Uyu musore yasoje agira ati: “Ni urugero rubi aha abandi bagabo bibwira ko gukundana n’abakobwa benshi aribyo bibagira abagabo, ariko ntabwo ari ukuri kandi mbona bitashobokera buri wese, Nubaha Papa cyane kandi sinivanga mu buzima bwe nka buriya ariko mu byukuri sinshima iriya myitwarire ye”.

Ibi King Combs abitangaje nyuma yaho Se aherutse kwisobanura avuga ko adakwiriye kwitwa umuhehesi kuko ibyo arimo atari urukundo ahubwo ko ari ukwinezeza ndetse yongeraho ko n’abakobwa atereta barimo Yung Miami bose babyemeranijeho ko nta rukundo ruhamye hagati yabo ahubwo ko barikumwe mu rwego rwo kwishimisha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: umugore wahoze ari indaya azengerejwe n’umugabo we nyuma yo kwakira agakiza

Kigali: ikamyo yacitse feri igenda igonga abantu n’inzu