in

Rutahizamu w’ikipe ikomeye mu Rwanda yatakambiye ubuyobozi abasaba kumurekura agasinyira Rayon Sports yiteguye kumutangaho akayabo

Rutahizamu w’ikipe ya Musanze FC, Peter Agblevor arifuza kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports akayikinira igice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour) muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Harabura ukwezi n’igice isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama umwaka utaha rigafungura imiryango, amakipe atandukanye akaba yaratangiye kurambagiza abakinnyi yifuza kuzongeramo mu rwego rwo kurushaho kwitwara neza.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwagiranye ibiganiro n’abareberera inyungu za rutahizamu Peter Agblevor bumvikana ko agomba kuyisinyira nyuma y’uko yagaragaje ko ari rutahizamu mwiza.

Amakuru yizewe twahawe n’inshuti magara z’uyu mukinnyi ni uko yamaze gusaba ubuyobozi bwa Musanze FC burangajwe imbere na Tuyishimire Placide ko bamurekura akerekeza muri Rayon Sports yiteguye kuzajya imuhemba ibihumbi 800 by’Amanyarwanda buri kwezi.

Peter Agblevor ni rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Ghana, yageze mu Rwanda mu mpeshyi y’umwaka ushize aje mu igeragezwa muri Rayon Sports araritsindwa ajya muri Etoile de l’Est ayikinira mu mwaka ushize w’imikino yitwara neza hanyuma mu mpeshyi y’uyu mwaka ahita agurwa na Musanze FC itozwa na Frank Onyango Ouna.

Uyu rutahizamu afite ubuhanga budasanzwe, akaba afite imibare myiza ku makipe akomeye mu Rwanda aho mu mikino ibiri yahuyemo na APR FC yashoboye kuyinjiza ibitego bitatu byose, ni nako amakipe arimo Kiyovu Sports na AS Kigali nazo yabashije kuzibonamo ibitego.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Kibonke arimo gukina na Cristiano Ronaldo hamwe na Messi ikomeje kubica bigacika

Anita Pendo yiyemeje gutana mu mitwe na Tonton w’umuhungu we Ryan wamubwiye kwifotoza mu buryo budasanzwe