in

Rutahizamu wa Manchester United yanze kongera gukinira iyi kipe ukundi

Rutahizamu wa Manchester United, Anthony Martial ntiyigeze yifuza kongera kugaragara mu bakinnyi bari gukina umukino iyi kipe yaraye Inganyije mo na Aston Villa ibitego 2-2, nkuko umutoza wa gateganyo w’iyi kipe Ralf Rangnick yaraye abitangaje, nyuma yaho uyu rutahizamu akomeje gushyiramo imbaraga ngo arebe ko yasohoka muri iyi kipe muri uku kwezi kwa mbere.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 nti yagaragaye mu bakinnyi Bari no kuntebe y’abasimbura nyuma yaho Ralf Rangnick yatangaza abakinnyi Bose bagombaga gukina umukino na Aston Villa, warangiye Aya makipe yose anganyije, nyuma yaho rutahizamu Philippe Coutinho yaje guha ikipe ye kugaruka ivuye inyuma ikanganya umukino ibitego 2-2.

Kuri uyu mukino, Ralf Rangnick nti yari afite barutahizamu be nka Marcus Rashford na Cristiano Ronaldo kubera ibibazo by’imvune, Aho Antony Elanga byatumye atoranywa maze akabanza mu kibuga kuruhande rw’ibumoso.

Ukwezi ushize Uyu mutoza wagateganyo wa Man United yatangaje ko uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bw’Abafaransa Martial we ubwe ko yifuza cyane gusohoka muri iyi kipe kubera kubura iminota yo kubanza mu kibuga.

Ikipe ya Fc Sevilla niyo yatangaje ko yifuza bikomeye uyu rutahizamu Anthony Martial gusa biza kongera kuvuga ko ikijyanye n’unushahara w’uyu mukinnyi iyi kipe itawushobora, nyuma yaho ikipe ya Manchester United nayo yanze ko uyu rutahizamu yatizwa kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Byagaragaye ko Martial noneho yatangiye urugamba rwo gushaka uko yasohoka muri iri kipe, ku buryo Ralf Rangnick we ubwe yabyiyemereje nyuma yo kunganya umukino na Aston Villa, avuga ko umukinnyi kugiti cye we ubwe yanze kuba yagaragara mu bakinnyi Bari gukina uyu mukino.

Nyuma y’umukino Rangnick yabwiye abanyamakuru ati—“Nti yigeza ashaka (Martial) kugaragara mu bakinnyi Bari kuba kuri uyu mukino.

“Yari kuba Ari nabagenzi be nkuko bisanzwe ariko ubwe kugiti cye nti yabishatse, rero iyo niyo mpamvu nyamukuru yatumyr atazanana natwe ejo.”

Martial yabanje kuba hanze y’ikibuga gato mu byumweru byambere bya Ralf Rangnick kubera ikibazo cy’imvune yo mw’ivi, ariko magingo Aya ntaragaragara mu mukino numwe mu marushanwa yose kuva uyu mutoza yafata iyi kipe.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kirezi patient
Kirezi patient
2 years ago

0781364192

Ntakirutimana Gilbert
Ntakirutimana Gilbert
2 years ago

Man United ntakirimo niyigira hepfo Aho inyuma yabandi

Ibintu biranga umugore utishimiye urushako habe na mba

Ibyo abafana ba M. Irene bavuze babonye ifoto ye ari kumwe na Vestine na Dorcas