in

Ibintu biranga umugore utishimiye urushako habe na mba

Muri iyi nkuru, turabagezaho ibintu bigaragaza umugore utishimiye urushako ndetse utanyuzwe na mba ngo gukomeza kubakana n’umugabo we.

1.Umugore utishimiye urushako, ntakinya kubwira abandi bagore ko yiganye abashatse, mbese akagaragaza ko umugabo we nta gaciro afite kuburyo yamuha icyubahiro cy’umutware we

2.Iyo umugore utishimiye urushako amaze guhararukwa umugabo we, atangira kumwereka ko ntacyo avuze imbere ye, agahora ashyira hasi ibitekerezo bye, ndetse akamwereka ko atujuje ibyo abandi bagabo bafite.

3.Umugore utishimiye urushako kandi udashaka kubakana neza n’uwo bashakanye, akunda kumva yakwikubira, agaharanira inyugu ze gusa, nta kwita ku byagirira akamaro umugabo we.

4.Iyo bikabije bikagera ku rwego ruhambaye, uwo mugore ahinduka uwo bita “igishegabo”’ ; umwe uba yarigize umugabo mu rugo kuburyo nta jambo umugabo agira. Bene uyu mugore ahora ahanganye n’umugabo, ntiyemera gukosorwa, aba ari mudakurwa ku ijambo

5.Umugore utishimiye urushako, anyereza umutungo akoresheje gusesagura mu iraha rye cyangwa kugendera mu kigare cy’abandi bagore bagenzi be, hari n’ubwo awuhisha ahandi cyangwa akawujyana iwabo, ntakangwe no gukoresha amafaranga arenze ubushobozi bw’urugo rwabo.

6.Umugore utishimiye urushako, ntamenya kurera neza abo yabyaye, abatoza gusuzugura Se kandi ntibagire n’undi muntu bubaha. Ahorana intonganya, ntamenya kuvuga neza haba mu rugo cyangwa mu baturanyi, bigatuma urugo rutagendwa na buri wese.

7.Umugore utishimiye urushako kandi ahora yijujuta, yivumbura ku mugabo we kugirango atagira icyo abazwa nk’inshingano ze ashobora kuba atujuje neza kandi akunda guhembera amahane mu rugo.

8.Umugore utishimiye urushako ntatinya guhemukira uwo bashakanye, haba mu kumuca inyuma, kumuharabika, kumutesha agaciro mu bandi bagabo ndetse no kumuhemukira mu bundi buryo bwose.

9.Umugore utishimiye urushako, ntajya ahangayikishwa n’ikibazo icyo aricyo cyose kiri mu rugo, usanga yabihariye umugabo gusa. Muri rusange, abagore nibo ba mutima w’urugo kandi nibo bashishikazwa cyane n’ibibazo biri mu rugo, kuko akenshi ari nabo babimenya cyane. Umugore ugaragaza ko ibibazo biri mu rugo ntacyo bimubwiye, ntaba yishimiye urushako rwe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ntakirutimana Gilbert
Ntakirutimana Gilbert
2 years ago

Ubangàmiwe se ntiyigendera

Isi9 TV
Isi9 TV
2 years ago

Iyinkuru ndayikunze murakoze 0782346610

Umugabo wagaragaye mu muhanda rwa gati asunika ingorofani akomeje gukora ku mutima abatari bacye (Videwo )

Rutahizamu wa Manchester United yanze kongera gukinira iyi kipe ukundi