in

Reba ingaruka zibasira abagore batera akabariro ntibarangize.

Bamwe bavuga ko gukora imibonano nturangize bitera uburwayi bunyuranye ariko nanone ntibasobanure neza uko bihura.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ingaruka ziba ku mugore ukora imibonano ntarangize.

Kuribwa

Birazwi ko abagabo bajya bababara amabya iyo bashatse gukora imibonano ntibayikore. Abagore nabo ibintu nk’ibyo bibabaho iyo bakoze imibonano ntibarangize. Nkuko impuguke zo muri University of California zibitangaza, iyo umugore agize ubushake bwo gukora imibonano, igitsina cye, rugongo, umura ndetse n’imirerantanga birabyimba kubera biba byagiyemo amaraso menshi. Iyo atarangije rero ya maraso atinda kuvamo nuko akaba yaribwa mu kiziba cy’inda, ndetse rimwe na rimwe n’umugongo ukababara. Ibi iyo bitinze kwikiza ashobora guhabwa imiti ibyimbura ikanagabanya ububabare.

Gutinda gusama

Aha wenda wabyumvamo gukabya ariko ubusanzwe iyo umugore akoze imibonano, amasohoro yose si ko amugumamo hari asohoka. Umugore utarangije rero hafi ya yose arasohoka mu gihe iyo yarangije hasohoka ducye cyane. Niyo mpamvu kutarangiza byatuma utinda gusama kuko amasohoro arimo intanga menshi aba yisohokeye

Kubura ubushake

Nibyo koko ubusanzwe uko urangiza kenshi ni na ko ubushake bwiyongera. Uzasanga abagore benshi bavuga ko iyo babikoze babishaka bakarangiza, ubwo bushake bugaruka vuba. Iyo rero atarangiza, bwa bushake bugenda bugabanyuka kugera igihe ashobora no kubaho atabishaka na gacye rwose. Ku bagore batagira ubushake bw’imibonano, umwe mu miti ni ugukora imibonano kenshi, kuko uko ubikora kenshi ukarangiza niko byongera iruba

Umunabi

Ibi byo bizwi na benshi ko umugore utarangije ahorana umunabi n’umushiha. Ibi kandi bigendana na kwa kuribwa no kubabara. Nkuko Naomi Wolf abivuga, abagore batarangiza bahorana agahinda, umunabi, kwiheba no kwigunga kenshi bituruka ku igabanyuka rya dopamine. Ibi binatera kwitakariza icyizere wumva ko utameze nk’abandi cyangwa ko umugabo wawe adashoboye, bikaba byanaviramo bamwe gucana inyuma bajya kumva niba hari uwatuma babasha koko kurangiza nk’uko babyumvana abandi

Ibyago byo guhorana infection

Ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe na Joann Ellison Rodgers bwerekana ko kurangiza bigabanya ibyago byo kwandura mikorobi zinyuranye cyane cyane ubwandu bw’umuyoboro w’inkari aho bituma mikorobi mbi zisohoka mu gitsina. Iyo rero utarangije izi mikorobi zibona indiri yazo nuko ibyago byo guhorana ubu bwandu bikiyongera

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igihe umukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Guinea uzabera cyamenyekanye

Dore ibyabaye ku muzamu Kwizera Olivier ubwo yiganaga wa mugabo uherutse kuvuga ngo KABAYE (Video)