in

Platini Nemeye n’umugore we bibarutse imfura yabo

Impundu zavuze mu muryango wa Platini Nemeye n’umugore we, Ingabire Olivia, bibarutse imfura yabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi yabwiye IGIHE dukesha iyo nkuru ko yibarutse umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Ati “Yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yabyaye umwana w’umuhungu ndetse we na mama we bameze neza.”

Platini ntabwo yigeze yifuza kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, gusa yari yabyutse yandika kuri ‘status’ ye ya WhatsApp amagambo agira ati “Imana yanjye, irahambaye”.

Platini n’umugore we bibarutse imfura yabo mu gihe hashize amezi ane gusa bakoze ubukwe.

Tubahaye impundu!

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’umugore wumvikanye arimo gutera akabariro n’umugabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Urarye uri menge !niba ukunda gusomana ushobora kwandura SIDA utabizi.