in

Phil Peter yahishuye ikintu gikomeye cyane yakorewa na Junior Multisystem utorohewe n’ubuzima

Umunyamakuru akanaba umuhanzi ndetse n’umushyushyarugamba, Dj Phil Peter yatangaje ko Junior Multisystem kuri ubu utorohewe n’ubuzima, ngo niwe wamugiriye inama yo kuririmba.

Mu kiganiro The Choice Live gikorwa n’uyu Dj Phil Peter, ubwe yatangaje ko igitekerezo cyatangiye ubwo bari miri Studio Júnior arimo gutunganya indirimbo y’abandi bahanzi.

Phil Peter yumvise iyo ndirimbo maze ababwira ko hari ibyo yumva bakongeramo maze Junior Multisystem amusaba kubiririmba kugira ngo bahereho babiririmba, maze biza kurangira Junior abwiye Phil Peter ko ntawundi wabikora neza ku murusha.

Nyuma y’ibyo Junior yabwiye Peter ko ijwi rye ryaberwa no kuririmba, akomeza avuga ko iyo Junior Multisystem ataza kubaho nta ndirimbo nimwe ye twari kuzumva.

Dj Phil Peter yaririmbye indirimbo nk’Amata, Bimpame, Agafoto ndetse n’izindi nyinshi, umwihariko we ni uko zose azikorana n’abandi bahanzi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukuri kwambaye ubusa kubijyanye n’impanuka HOWO zihura nazo

Kakubayeho! Ibi ni ibimenyetso simusiga byakwereka ko ushobora kuba urwaye ikibyimba ku bwonko.