in

Oda Paccy wari warahagaritse kwiga gusa akaza kongera kubisubukura ubu ari kumva icyanga cyo kurangiza Kaminuza

Oda Paccy wari warahagaritse kwiga gusa akaza kongera kubisubukura ubu ari kumva icyanga cyo kurangiza Kaminuza

Umuraperikazi Oda Paccy, ari mu banyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB).

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 9 Kamena 2023, ni bwo Oda Paccy kimwe na bagenzi be biganaga muri UTB bahawe Impamyabumenyi z’Icyiciro cya Kabiri mu Ishami rya Business Information Technology. Ni mu birori byabereye mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Muri Kanama umwaka ushize ni bwo Oda Paccy yasoje kwandika igitabo cyamwereraga kurangiza amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri UTB.

Ni icyiciro uyu muhanzikazi arangije nyuma y’imyaka hafi 10 asubitse amasomo.

Mu 2013 ni bwo Oda Paccy yahagaritse amasomo mu gihe yari asigaje umwaka umwe ngo arangize kwiga kaminuza, aza gusubukura mu 2021.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

2pac ugifatwa nk’umunyabigwi yakorewe ikindi gikorwa kizatuma yibukwa iteka ryose

Biteye ubwoba: Umurambo w’umusore wasanzwe mu kivu yorohamye dore bimwe mu byo umurambo we wasanganywe