Tuba mu isi ngari ifite imitekerereze ndetse n’imico myinshi kandi ifite n’imyumvire itandukanye, hari ubwoko buturuka mu gihugu cya Guinea aho umusore ugiye gusaba umukobwa aba agomba gutanga inkwano y’urutoki.
Buri muhango utuma habaho kubana cyangwa gutandukana uba ugomba kujyana n’urutoki, dore uko bigenda;
- Iyo umuhungu agiye gusaba, aca urutoki rumwe ku kaboko k’iburyo akaba ariyo nkwano atanga iwabo w’umukobwa.
- Iyo hari ushatse gatanya, yaba umugore cyangwa umugabo, aca intoki ebyiri ku kiganza cy’ibumoso.
- Iyo umugore apfakaye, aca intoki zose z’ikiganza cye kugira ngo agaragaze ko yapfakaye.
Ibi byose bivuze ko buri muhango wose ubayeho, haba hagomba gucibwa urutoki.
