in

Abanyeshuri barenga ibihumbi bitanu baririmbiye Lionel Messi ku isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)

​​Abanyeshuri barenga 5.000 bo mu mujyi Lionel Messi yavukiyemo bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko babinyujije mu ndirimbo, aho baririmbaga ati: “Isabukuru nziza”.

Ibi byabereye ku nkombe z’umugezi wa Parana, aho abana bo muri orchestre y’urubyiruko mu mujyi wa Rosario wo muri Arijantine bashimangiye isabukuru nziza y’amavuko ya Lionel Messi.

Ibi birori kandi byari byitabiriwe na Maxi Rodriguez wahoze akinira ikipe ya Liverpool, Luis Suarez wakinanye na Messi muri Fc Barcelona, Cesc Fabregas wakiniye Chelsea na Arsenal ndetse bose baje bari kumwe n’abagore babo.

Muri ibyo birori Messi yari ari kumwe n’umugore we Antonela Roccuzzo hamwe n’abana babo batatu Thiago w’imyaka 9, Mateo w’imyaka 6, na Ciro w’imyaka ine.

Ibi birori byabaye ku wa gatanu tariki ya 24 Kamena 2022, aho kizigenza Lionel Messi yari yujuje imyaka 35 y’amavuko.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Chelsea yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha rutahizamu wa Manchester United Cristiano Ronaldo

Nyuma y’uko amano ari imari, havumbuwe n’ahandi intoki zihagazeho