in ,

Nyuma yo kunengwa bitewe n’ubushobozi bwe, umukinnyi wa Rayon Sports yatakambiye Haringingo Francis ngo azamushyire mu kibuga rimwe yerekanye ubuhanga bwe

Umukinnyi mpuzamahanga w’ikipe ya Rayon Sports Boubacar Traoré ukomoka mu gihugu cya Mali yasabye umutoza w’iyi kipe kumushyira mu kibuga ubwo bazakina na Bugesera FC nyuma y’igihe kinini atakoreshwa.

Kuri iki cyumweru tariki 4 ukuboza 2022, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya Bugesera FC mu mukino ukomeye w’umunsi wa 12 wa Shampiyona y’icyiciro cy’ambere hano mu Rwanda.

Uyu mukino wakaniwe n’ikipe ya Rayon Sports ishaka gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona mu gihe yakomeza kwitwara neza igatsinda dore ko ari yo iri imbere yandi makipe yose akina shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports mu myitozo imaze iminsi ikora, umukinnyi wanenzwe n’umutoza Haringingo Francis witwa Boubacar Traoré, yagaragaye arimo gukorana imyitozo imbaraga nyinshi cyane kugirango yongere kugaruka mu bihe bye byiza yari arimo ubwo yagurwaga.

Amakuru twamenye ni uko uyu mukinnyi yasabye uyu mutoza kuzamushyira mu kibuga akigaragariza abakunzi ba Rayon Sports bamaze iminsi bamwikoma bavuga ko yaguzwe ariko adashoboye cyane ko mu mikino yakinnye nta kintu yabafasha uko byagenda kose.

Ubu busabe bwe sinzi ko bwapfa gushoboka bitewe nuko Mussa Essenu akomeje kwitwara neza afasha ikipe ya Rayon Sports kwitwara neza nubwo nawe atari rutahizamu ukomeye wagenderaho mu gihe cyose urimo gushaka igitego ku bubi na bwiza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amarira ni menshi kuri Kanye west nyuma yo gufata umugore we ari gusomana nundi mugabo

Inkuru nziza ku bakunzi ba Prince Kid warumaze iminsi ari muri gereza