in

Nyuma yo gutsinda Argentina abakinnyi ba Arabia Saudite umwami yabagororeye

Nyuma y’uko abakinnyi ba Arabia Saudite batsinze Argentina ibitego bibiri kuri kimwe mu gikombe cy’Isi mu mukino wakinwe kuwa kabiri, umwami wabo yabageneye igihembo cy’imidoko kuri buri mukinnyi.

Rolls Royce Phantom ihagaze Miliyino 350 niyo bemerewe

Kuwa kabiri ku isaha ya saa sita nibwo habaye umukino wo mu itsinda C wahuje Argentina na Arabia Saudite,Arabia Saudite itsinda ibitego bibiri iturutse inyuma kuko yari yabanjwe gutsindwa igitego cya Penaliti hakiri kare cyane. Nyuma y’uko aba basore batsinze Argentina yari maze imyaka itatu ndetse n’imikino 37 idatsindwa.
Ibyishimo byari Byose ubwo batsindaga Argentina

Umwami wa Arabia Saudite byaramuneje atanga ikiruhuko kuwa gatatu mu gihugu hose none nubu Igikomangoma Mohammed bin Salman Al Saud yemereye imodoka yo mu bwoko bwa ‘ Rolls Royce Phantom ihagaze arenga miliyoni 350 z’amanyarwanda.
Rolls Royce Phantom ihagaze Miliyino 350 niyo bemerewe

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail avugako atari ubwa mbere abayobozi ba Arabia Saudite bakoze iki gikorwa kuko ngo no mu 1994 bahaye impano y’imodoka Saeed Al- Owarian wari watsinze igitego cyiza Ububirigi bikanezeza abaturage.
Byari ibyishimo n’umunezero gutsinda Argentina

Imodoka ihagaze Miliyino 350 niyo buri mukinnyi azahabwa

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikombe cy’isi: Mu mukino utaryoheye amaso u Bwongereza bunaniwe kwikiranura na USA

Ifoto: Umukobwa w’ikizungerezi ufana Brazil yambaye ubusa akarenzaho amarangi akomeje kubica bigacika