in

Nyuma y’indirimbo Meddy yashyize hanze yatangaje ibihe bikomeye by’umwijima amazemo iminsi ku buryo yararaga arira

Nyuma y’indirimbo Meddy yashyize hanze yatangaje ibihe bikomeye by’umwijima amazemo iminsi ku buryo yararaga arira.

Nyuma y’indirimbo Meddy yashyize hanze kandi bikagaragarira buri wese ko iyi ndirimbo yakunzwe.

Uyu muhanzi yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze yandika amagambo akomeye avuga ibihe bitoroshye amaze iminsi acamo gusa yagize abo ashimira bamubaye hafi.

Mu butumwa burebure yashyize hanze, Meddy yatangiye agira ati:”Amezi macye ashize yari amezi yankomereye mu buzima. Byinshi byabaye mu buzima bwanjye ariko icyo nize ni uko icy’ingenzi ari cyo wubakiyeho ubuzima bwawe.

Kuko hari iminsi y’ikibi kandi twese tugomba kunyuramo. Ntababebeshye ubuzima bwanjye bwarahunganye kugera mu ndiba.”

Icyo nari nishyingikirije cyonyine ni Imana, umugore wanjye ni we muhamya, yambonye nyura mu bubare bukomeye bw’ubuzima bwanjye ambera umwunganizi mwiza.

Narariraga buri munsi mu mezi menshi ariko na none ni ko buri munsi ukwizera kwanjye kwazamukaga.”

Nari mbizi ko igihe kizagera nkongera gukomera nkahinduka nkaba umugabo mwiza rimwe na rimwe turebe uruhande ruto rw’ubuzima bwacu ariko hari uruhande runini rufite igisobanuro kigari n’intego, rero ntuzategereze kubabara ngo ubone kubibona.”

Buri munsi duhabwa amahirwe kandi ayawe wasanga ari none rero bavandimwe Yesu ni urutare, ntewe ishema n’impano zanjye ebyiri Mimi na Myla.”

Ashimira n’abamukunda n’abamufasha mu muziki we ati:”Kandi ntewe ishema n’umuryango wanjye, ntewe ishema namwe mwabanye nanjye mu rugendo rw’umuziki wanjye muri ab’ingenzi, ishimwe rikomeye kuri Licky, Innocente. Thiery na IMC Band.”

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Reagan ari hagati ya Apostle Gitwaza n’umufasha we yanyuze benshi, ndetse ayiherekeresha amagambo meza

Dore impamvu umuntu avuga indimi z’amahanga iyo yasinze kurusha atasinze