in

Dore impamvu umuntu avuga indimi z’amahanga iyo yasinze kurusha atasinze

Abantu benshi bakunze kuvuga ko batazi neza igituma agasembuye karyoha , ariko ko bazi neza ko kabaha ibyishimo, bakavugisha ukuri kwinshi ndetse n’Icyongereza cyangwa izindi ndimi z’amahanga zikaba nyinshi iyo kamaze kubageramo.

Ibijyanye no kuvuga indimi nyinshi byo by’umwihariko byemejwe n’ubushakashatsi butandukanye burimo ubwa Inge Kersbergen uhagarariye itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Liverpool yo mu Bwongereza.

Ubu bushakashatsi buvuga ko nibura uwanyoye ikirahure kimwe cya vino, atangira kumva igabanuka ry’ibyiyumviro by’ubwoba, bikamutera kuvuga neza indimi z’amahanga ndetse akavuga ashize amanga.

Ibi biri mu bituma abantu benshi iyo bagiye kuganira n’umuntu batinya cyangwa kuvuga ibintu bibatera ubwoba, babanza kunywa inzoga nke zituma bahindura ibyiyumviro byabo, ariko bakabikora ku kigero gito ku buryo utapfa kumenya ko bazinyoye.

Ubu bushakashatsi ariko bwagaragaje ko n’ubwo uwanyoye ibisindisha avuga neza indimi azi harimo n’iz’amahanga, bikorwa neza n’uwanyoye gake ngo usinde cyane , kuko uwasinze cyane akora ikinyuranyo akavuga urwo rurimi nabi.

Fritz Renner ati ‘‘Kunywa ibisindisha ku kigero cyo hejuru, ntibigira ingaruka nziza yo kuba wavuga neza indimi z’amahanga.’’

Ubu bushakashatsi ariko bugaragaza ko kunywa kenshi ibinyobwa bisembuye, bituma ubwonko butakaza ubushobozi bwo kwibuka, ndetse bigatuma umuntu usinda kenshi yigirira icyizere cyinshi kitari ngombwa.

Iyi mpamvu yatumye aba bashakashatsi bagira abantu inama yo kutagendera kuri aya makuru ngo babe bakwishora mu kunywa ibisindisha.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’indirimbo Meddy yashyize hanze yatangaje ibihe bikomeye by’umwijima amazemo iminsi ku buryo yararaga arira

Abitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi muri Australia baguye igihumure bakimukubita ijisho-Video