in

Ntibagitinya n’inzu z’Imana; Abajura bakimaze bifashe biba urusengero rusengeramo amatorero atatu, barusiga iheruheru (AMAFOTO)

Abajura bagashize bihandagaje bajya kwiba ibikoresho byose by’urusengero aho nta kintu na kimwe basizemo.

Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 21 Werurwe 2023, aho urusengero rwo mu kagari ka Kabirizi rugizwe n’inyubako imwe ikorerwamo n’amatorero atatu(3) ya Restoration Church, itorero rya Anglican, na Zion temple aho basanze bibwe.

Umuyobozi w’itorero rya Evangilic restoration church Rubengera, Hakizimana Pacifique yemeje ayo makuru.

Yabwiye umuryango dukesha iyi nkuru, ati: “Mu gitondo nibwo twamenye ko badusahuye batwaye intebe nshya twari tumaze iminsi mike tuguze, 72, imwe twayiguze ibihumbi 7 ndetse banatwara bafure (speakers) ebyiri, imikeka ibiri, microfone sans files ebyiri zifite agaciro k’ibihumbi 80 FRW ,ndetse na ka matela gatoya. RIB yahageze ndetse n’ubuyobozi,wenda reka turebe ko hari icyo badufasha.”

Habimana Viateur,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kibirizi na we yemeje ko uru rusengero rwibwe.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatawe mu wa Kajwiga azira ubujuru

Dore amashusho ya Xavier wakoze ubukwe na Nirere Egidie utagira amaguru bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga