in ,

” No gukanisha nabibasha ” Young Grace

Young Grace akiri muto ngo yumvaga yaba mukuru azibera umukanishi w’ibinyabiziga ibi ntibyashobotse ariko kuko ubu ari umuhanzi uri mu bazwi cyane mu gihugu ndetse ujya uvugwaho udushya twinshi.

Ngo yari kwibera umukanishi

Ngo yari kwibera umukanishi

Young Grace uri mu bakobwa bakora HipHop bacye mu Rwanda akiri muto ngo yakundaga gucokoza cyane ibyuma akura yiyumvamo cyane ibintu by’ubukanishi.

Yabwiye Umuseke ati “Iyo nacaga ahantu bakanisha ibinyabiziga narahagararaga nkareba nkumva biranshimishije cyane nkumva nta kizambuza kuba umukanishi.”

Iyi nzira ariko siyo ubuzima bwamunyujijemo kuko ahubwo yerekeje muri Studio akaba umuhanzi.

Young Grace avuga ko aticuza kuba yarabaye umuhanzi aho kwibera umukanishi nk’uko yabyifuzaga ari muto ngo kuko uyu mwuga akora ubu uramutunze.

Uyu mukobwa muri izi mpera z’umwaka mu Ukuboza avuga ko azamurika Album ye ya kabiri yise “Vingt a Vingt deux ans” iriho indirimbo 12.

Ubu ngo ari gukora cyane ngo izi ndirimbo zose zizabe zifite amajwi n’amashusho.

Ni umuhanzi ugira udushya cyane

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu magambo atangaje yavuzwe na Muammar Gaddafi

Jurgen Klopp yatabaye umukunnyi wa Manchester United wari umaze iminsi yibasirwa maze abantu barumirwa